Genesis 33:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ezawu aramubaza ati: “Amatungo twahuye yose ni ay'iki?” Yakobo aramusubiza ati: “Databuja, ni ukugira ngo unyakire neza.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ezawu aravuga ati «Iriya nkambi yose twahuye ni iy’iki?» Yakobo ati «Ni ukugira ngo databuja andebe neza.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aramubaza ati “Umukumbi twahuye wose ni uw'iki?”Aramusubiza ati “Ni ukugira ngo nkugirireho umugisha, databuja.”