Genesis 34:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo muhungu ahita akebwa kubera urukundo yakundaga umukobwa wa Yakobo. Ni na we kandi wari umunyacyubahiro mu nzu ya se.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Wa musore ntiyatindiganyije kubikora, kuko yari akunze umukobwa wa Yakobo. Uwo musore kandi yari umwe mu barusha abandi icyubahiro mu rugo rwa se.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo muhungu ntiyatindiganya kubikora kuko yanezererwaga umukobwa wa Yakobo, kandi Shekemu yari afite icyubahiro kiruta icy'ab'inzu ya se bose.