Genesis 34:30 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Yakobo atonganya Simeyoni na Levi ati: “Mwankururiye amahane munyangisha abenegihugu, ari bo Abanyakanāni n'Abaperizi! Nibishyira hamwe bakantera, simfite abantu bahagije bo kubarwanya, bazanesha bantsembane n'abanjye bose.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yakobo abwira Simewoni na Levi, ati «Mwanteye ibyago bikomeye, mujya kunteranya na bene igihugu, Abakanahani n’Abaperezi! Jye mfite abantu bake cyane; nibishyira hamwe bakantera, bazanesha, bantsembane n’umuryango wanjye wose.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Yakobo abwira Simiyoni na Lewi ati “Mumpagaritse umutima, kuko mutumye nangwa urunuka na bene igihugu, Abanyakanāni n'Abaferizi, kandi umubare wacu ari muke, bazaterana bose bantere, nanjye nzarimbukana n'inzu yanjye.”