Genesis 34:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Akiriyo bene Yakobo baratahuka, bumvise iyo nkuru bagwa mu kantu bararakara, kuko Shekemu yari yakoze ishyano mu bantu ba Isiraheli, igihe aryamanye n'umukobwa wa Yakobo kandi kizira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bene Yakobo bamaze gucyura, bahita babyumva. Bararakara barabisha, kuko Sikemu yari yakoze ishyano aryamana n’umukobwa wa Yakobo, kandi bene ibyo bidakwiye gukorwa muri Israheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bene Yakobo babyumvise bava mu rwuri barataha. Barababara kandi bararakara cyane, kuko yakoreye ikizira mu Bisirayeli, ari cyo kuryamana n'umukobwa wa Yakobo bidakwiriye gukorwa.