Genesis 35:29 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
yashaje neza ageza mu za bukuru hanyuma aratabaruka. Abahungu be Ezawu na Yakobo baramushyingura.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma abona gupfa, asanga abakurambere. Yari ashaje cyane, ageze mu zabukuru. Abahungu be Ezawu na Yakobo baramutabariza, baramushyingura.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Isaka umwuka urahera arapfa, asanga bene wabo ageze mu za bukuru, Esawu na Yakobo abana be baramuhamba.