Genesis 36:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abatware b'imiryango ikomoka kuri Ruweli mwene Ezawu, ni Nahati na Zera na Shama na Miza. Abo ni bo bakomoka kuri Basemati umugore wa Ezawu, bakaba abatware b'imiryango ya Ruweli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abatware ba bene Rehuweli, mwene Ezawu, ni Nahati, Zerahi, Shama, na Miza. Abo ni bo batware ba bene Rehuweli, mu gihugu cya Edomu, bakaba abana ba Basimata muka Ezawu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi aba ni bo bene Reweli mwene Esawu: umutware Nahati, n'umutware Zera, n'umutware Shama, n'umutware Miza. Abo ni bo batware bakomotse kuri Reweli mu gihugu cya Edomu, abo ni bo buzukuru ba Basemati muka Esawu.