Genesis 36:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abatware b'imiryango ikomoka kuri Oholibama umugore wa Ezawu akaba n'umukobwa wa Ana, ni Yewushi na Yalamu na Kōra.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abatware ba bene Oholibama muka Ezawu, ni Yewushi, Yawelamu, na Kora. Bakaba abatware ba Oholibama, mwene Ana, muka Ezawu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi aba ni bo bene Oholibama muka Esawu: umutware Yewushi, n'umutware Yalamu, n'umutware Kōra. Abo ni bo batware bakomotse kuri Oholibama, muka Esawu umukobwa wa Ana.