Genesis 36:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ezawu yajyanye n'abagore be n'abahungu be n'abakobwa be, n'abandi bantu be bose, ajyana n'amatungo ye yose n'ibintu byose yari yararonkeye mu gihugu cya Kanāni, yimukira mu kindi gihugu kure ya mwene se Yakobo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyuma y’ibyo Ezawu ajya mu kindi gihugu, kure ya murumuna we Yakobo. Ava rero muri Kanahani, ajyana n’abagore be, n’abahungu n’abakobwa be, n’abagaragu be, n’amashyo ye, amatungo ye yose n’ibintu bye byose yari yarahahiye muri icyo gihugu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Esawu ajyana abagore be, n'abahungu be n'abakobwa be, n'abantu bose bo mu rugo rwe, n'inka ze n'amatungo ye yose, n'ibintu bye byose yaronkeye mu gihugu cy'i Kanāni, ajya mu kindi gihugu ngo atandukane na mwene se Yakobo.