Genesis 37:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dore amateka y'abahungu be. Igihe Yozefu yari umusore w'imyaka cumi n'irindwi, yaragiranaga amatungo n'abahungu ba Biliha n'aba Zilipa, inshoreke za se. Yozefu yajyaga atekerereza se ibibi bakoraga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore amateka yo kwa Yakobo: Yozefu, amaze kugera mu kigero cy’imyaka cumi n’irindwi, yaragiranaga amatungo na bene se. Uwo musore yajyanaga n’abahungu ba Zilipa na Biliha, abagore ba se. Bukeye abwira se ukuntu babavugaga nabi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uru ni rwo rubyaro rwa Yakobo.Yosefu amaze imyaka cumi n'irindwi avutse yaragiranaga na bene se intama, mu busore bwe yabanaga na bene Biluha na bene Zilupa baka se, akajya abarira se inkuru y'ibibi bakora.