Genesis 37:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwe kumuhwanya, ahubwo nimumujugunye muri ririya riba riri mu ishyamba aho kumena amaraso.” Rubeni yabagiriye iyo nama agira ngo amubakize, azamusubize se.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Rubeni yungamo ati «Mwimena amaraso, ahubwo nimumujugunye muri ririya riba riri ku gasi, ariko mwoye kugira ikindi mumutwara.» Kwari ukugira ngo amubakize, azamusubize se.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ati “Mwe kuvusha amaraso, ahubwo mumujugunye muri uru rwobo ruri mu butayu, ariko amaboko yanyu ye kumubaho.” Kwari ukugira ngo amubakize, amusubize se.