Genesis 37:35 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abahungu be bose n'abakobwa be bose baza kumuhoza, ariko biba iby'ubusa. Aravuga ati: “Nzaririra umwana wanjye kugeza ubwo nzamusanga ikuzimu.” Nuko akomeza kumuririra.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abahungu be n’abakobwa be baza kumuhoza, yanga guhozwa, avuga ati «Nziraburira umwana wanjye kugeza ko tuzahurira ikuzimu.» Nuko aramuririra.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abahungu be bose n'abakobwa be bose barahaguruka ngo bamumare umubabaro, ariko yanga kumarwa umubabaro ati “Nzarinda nsanga umwana wanjye ikuzimu nkirira.” Nuko se aramuririra.