Genesis 38:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yuda abwira umukazana we Tamari ati: “Subira iwanyu ube uretse gushaka undi mugabo, utegereze igihe umuhungu wanjye Shela azakurira.” Kwari ukumurerega kuko yatinyaga ko Shela yapfa nka bakuru be. Nuko Tamari yisubirira iwabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yuda abwira umukazana we Tamara, ati «Igumire iwanyu mu bupfakazi bwawe, kugeza igihe umuhungu wanjye Shela azakurira.» Ubwo yaribwiraga, ati «Hato na we atazapfa nka bakuru be!» Nuko Tamara asubira kwa se.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Yuda abwira Tamari umukazana we ati “Guma mu nzu ya so uri umupfakazi, ugeze aho umwana wanjye Shela azakurira.” Kuko yibwiraga ati “Na we ye gupfa nka bene se.” Tamari aragenda, aguma mu nzu ya se.