Genesis 38:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hashize iminsi, umukobwa wa Shuwa ari we mugore wa Yuda arapfa. Iminsi yo kwirabura irangiye, Yuda ajya i Timuna aho bakemuraga intama ze, ari kumwe n'incuti ye Hira w'Umunyadulamu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hashize iminsi myinshi, umukobwa wa Shuwa, umugore wa Yuda, arapfa. Yuda ararira, arahora, hanyuma azamukana n’incuti ye Hira w’i Adulamu, asanga abakemuraga amatungo ye, i Timuna.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hashize iminsi, umukobwa wa Shuwa muka Yuda, arapfa. Yuda amaze kumwerera, arazamuka ajya i Timuna, aho abagaragu be bakemuriraga intama ze, we n'incuti ye Hira Umunyadulamu.