Genesis 38:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
yambura imyambaro ye y'ubupfakazi, yitwikira igitambaro ariyoberanya, maze ajya kwicara ku irembo ry'umujyi wa Enayimu, ku muhanda ujya i Timuna. Tamari yari azi ko Shela yakuze ariko Yuda ntamumushyingire.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Tamara yiyambura imyambaro ye y’ubupfakazi, atega igitambaro; amaze kwimiramiza ngo hatagira umumenya, yicara ku irembo ry’umugi wa Enayimu, ku nzira ijya i Timuna. Yari yabonye neza ko Shela yari amaze kuba mukuru, ntibamumushyingira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yiyambura imyenda y'ubupfakazi, yitwikira umwenda mu mutwe arisēsūra, yicara mu marembo ya Enayimu yo ku nzira ijya i Timuna, kuko yabonye Shela amaze gukura, ntibamumuhe ngo amuhungure.