Genesis 38:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yuda aramubaza ati: “Ndaguha ngwate ki?” Tamari aramusubiza ati: “Umpe ikashe yawe n'umukufi wayo, n'inkoni witwaje.” Arabimuha bararyamana, amutera inda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yuda ati «Ingwate nguha ni iyihe?» Undi ati «Ikashe yawe, umukufi wayo, n’iyo nkoni witwaje.» Arabimuha, bararyamana, nuko Tamara arasama.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Na we aramubaza ati “Ndaguha ngwate ki?”Aramusubiza ati “Mpa impeta yawe iriho ikimenyetso, n'umugozi wayo n'inkoni witwaje.” Arabimuha, bararyamana amutwika inda.