Genesis 38:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yuda atuma ya ncuti ye y'Umunyadulamu, ngo amushyirire uwo mugore umwana w'ihene anamwakire ingwate ze, ariko ntiyamubona.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yuda yohereza wa mwana w’ihene, atumye ya ncuti ye y’i Adulamu ngo inamugarurire ingwate ze. Ariko iyo ncuti ntiyabona uwo mugore.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yuda yohereza wa mwana w'ihene, awuhaye wa Munyadulamu incuti ye, ngo uwo mugore amusubize za ngwate, aramubura.