Genesis 38:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni ko kubaza abaturage ba Enayimu ati: “Ya ndaya yari ku muhanda iri he?” Baramusubiza bati: “Nta ndaya iba ino.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abaza abantu b’aho ngaho, ati «Wa mugore w’ihabara wari ku nzira ijya i Enayimu ari hehe?» Bati «Nta habara yigeze iba hano.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abaza abagabo bo mu mudugudu yarimo ati “Maraya uwo ari he, wari Enayimu iruhande rw'inzira?”Baramusubiza bati “Nta maraya wari aha.”