Genesis 39:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yozefu amaze guhabwa ubwo butware, Uhoraho aha umugisha urugo rw'uwo Munyamisiri n'ibyo yari atunze byose, ari ibyo mu rugo ari n'ibyo mu mirima, agirira Yozefu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amaze kumugira umutware w’iby’urugo, no kumushinga ibyo yari atunze byose, Uhoraho aha umugisha urugo rw’uwo Munyamisiri, agirira Yozefu; umugisha w’Uhoraho ukwira ibye byose, urugo n’imirima.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uhereye igihe yamugiriye igisonga cy'urugo rwe n'icy'ibintu bye byose, Uwiteka aha umugisha urugo rw'uwo Munyegiputa ku bwa Yosefu, umugisha w'Uwiteka uba ku byo atunze byose, ibyo mu rugo n'ibyo mu mirima no mu gasozi.