Genesis 39:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Potifari ashinga Yozefu ibyo yari atunze byose, naho we ntiyagira ikindi agenzura uretse ibyokurya bye. Yozefu yari ateye neza kandi afite igikundiro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ashinga Yozefu ibyo atunze byose, ntiyagira icyo yongera kugenzura, uretse kwita ku byo yaryaga! Yozefu yari mwiza wese, akagira mu maso heza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abitsa Yosefu ibyo atunze byose, mu byo amubikije ntiyagira ikindi agenzura, keretse kwita ku byo yajyaga arya. Yosefu yari mwiza wese, afite mu maso heza.