Genesis 4:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Sila we yabyaye Tubalikayini, sekuruza w'abacura ibikoresho byose mu muringa no mu cyuma. Mushiki we yitwaga Nāma.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Sila we abyara TubaliKayini; ni we wabaye sekuruza w’abacuzi bose b’umuringa n’ubutare. Mushiki wa Tubali‐Kayini yari Nahama.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Na Zila abyara Tubalukayini, umucuzi w'ikintu cyose gikebeshwa cy'umuringa n'icyuma. Mushiki wa Tubalukayini yitwa Nāma.