Genesis 4:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho abaza Kayini ati: “Murumuna wawe Abeli ari he?” Kayini aramusubiza ati: “Ndabizi se? Ese nshinzwe kurinda murumuna wanjye?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho abaza Kayini ati «Abeli murumuna wawe ari hehe?» Undi ati «Simbizi! Mbese ndi umurinzi wa murumuna wanjye?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka abaza Kayini ati “Abeli murumuna wawe ari he?”Aramusubiza ati “Ndabizi se? Ndi umurinzi wa murumuna wanjye?”