Genesis 40:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hashize iminsi itatu, ubwo umwami wa Misiri yizihizaga isabukuru y'ivuka rye, akorera umunsi mukuru abagaragu be bose, arabagaburira. Muri uwo munsi mukuru, yatumije wa mutware w'abahereza divayi n'uw'abatetsi b'imigati.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko hashize iminsi itatu, ku munsi bibukagaho ivuka rye, Farawo agirira abagaragu be bose ibirori n’isangira. Ubwo yibuka umunyanzoga mukuru n’umutetsi mukuru w’imigati, yunamura umutwe wabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ku munsi wa gatatu, ni wo munsi wo kwibutsa kuvuka kwa Farawo, atekeshereza abagaragu be bose ibyokurya, ashyira hejuru hagati y'abagaragu be umutwe w'umuhereza wa vino mukuru, n'uw'umuvuzi w'imitsima mukuru.