Genesis 40:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ijoro rimwe, wa mutware w'abahereza divayi n'uw'abatetsi b'imigati b'umwami wa Misiri bari bafungiye muri gereza, bararota. Inzozi zabo bombi zari zitandukanye, kandi n'ibyo zisobanura na byo bitandukanye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bombi baza kurota inzozi, umwe ku buryo bwe undi ku bwe, ariko mu ijoro rimwe, kandi izo nzozi zari zifite ibisobanuro binyuranye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umuhereza wa vino w'umwami wa Egiputa n'umuvuzi w'imitsima ye, bakingiraniwe muri ya nzu y'imbohe, bombi barotera ijoro rimwe inzozi zicishije ukubiri, zigasobanurwa ukubiri.