Genesis 41:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami atumiza Yozefu. Bihutira kumukura muri gereza, ariyogoshesha, yambara imyenda myiza, yitaba umwami.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Farawo aherako atumiza Yozefu. Bihutira kumukura mu buroko. Baramwogosha, ahindura imyambaro, yitaba Farawo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Farawo ahamagaza Yosefu, bamuhubura mu nzu y'imbohe, ariyogoshesha yambara indi myenda, yinjira aho Farawo ari.