Genesis 41:50 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Inzara itaratera, Asinati umukobwa wa Potifera w'umutambyi wa Oni, abyarana na Yozefu abahungu babiri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbere y’uko inzara itera, Yozefu abyara abahungu babiri kuri Asinata umukobwa wa Poti‐Fera, umuherezabitambo wo mu mugi witwa Oni.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yosefu abyara abahungu babiri inzara itaratera, ababyarana na Asenati mwene Potifera, umutambyi wo mu mudugudu wa Oni.