Genesis 41:54 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
na ya yindi irindwi y'inzara iratangira nk'uko Yozefu yari yarabivuze. Inzara itera mu bihugu byose, uretse ko mu gihugu cyose cya Misiri hari hahunitswe ibyokurya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hatangira kuza ya yindi irindwi y’inzara, nk’uko Yozefu yari yarabivuze. Inzara itera mu bindi bihugu byose, ariko mu Misiri hose hari ibyo kurya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Imyaka irindwi y'inzara itangira gutaha nk'uko Yosefu yari yarabivuze, inzara itera mu bihugu byose ariko mu gihugu cya Egiputa cyose bo bafite ibyokurya.