Genesis 42:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimwohereze umwe muri mwe ajye kuzana murumuna wanyu, abandi muzasigare mufunzwe. Bityo tuzamenya yuko ibyo muvuga ari ukuri. Naho ubundi, ndahiye umwami ko muzaba muri abatasi koko!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nimwohereze umwe muri mwe ajye gushaka murumuna wanyu. Mwe muzasigara mufunze, kugira ngo tubanze tugenzure ukuri kw’imvugo yanyu, tumenye niba muri mu kuri. Bitabaye ibyo, ndahiye Farawo, muzaba muri abatasi koko!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mutume umwe muri mwe azane murumuna wanyu, namwe murabohwa, amagambo yanyu ageragezwe yuko muri abanyakuri. Nibitaba bityo, ndahiye ubugingo bwa Farawo, muri abatasi.”