Genesis 42:34 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntimuzabure kunzanira murumuna wanyu kugira ngo menye ko mutari abatasi, ahubwo ko muri inyangamugayo. Ni bwo nzabasubiza umuvandimwe wanyu, kandi mbahe uburenganzira bwo kujya aho mushatse hose mu Misiri.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muzanzanire umuhererezi wanyu: ni ho nzamenya ko mutari abatasi, ahubwo ko muvugisha ukuri. Nanjye nzabasubiza mwene so, kandi muzabona uburenganzira bwo guhaha hose.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
munzanire umuhererezi wanyu. Ni ho nzamenya yuko mutari abatasi, ahubwo ko muri abanyakuri, nanjye nzabaha mwene so kandi muzatunda mu gihugu.’ ”