Genesis 42:38 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara Yakobo aramusubiza ati: “Umwana wanjye ntimuzajyana. Mwene nyina yarapfuye, asigaye wenyine. Mumujyanye akagirira ibyago mu rugendo, mwatuma nsaza nabi ngapfana agahinda.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yakobo ati «Umwana wanjye nta bwo azamanukana namwe. Mukuru we yarapfuye, asigara wenyine. Aramutse agiriye ibyago mu nzira muzacamo, mwatuma njyana imvi n’agahinda ikuzimu.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aramusubiza ati “Umwana wanjye ntazajyana namwe, kuko mwene nyina yapfuye akaba asigaye ari ikinege, yagirira ibyago mu nzira muzacamo, muzatuma imvi zanjye zimanukana ishavu zijya ikuzimu.”