Genesis 42:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yozefu ni we wategekaga igihugu cyose cya Misiri, akagurisha ingano abantu bose. Bene se baje bamwikubita imbere bubamye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yozefu ni we watwaraga igihugu cyose, akaba ari we uhahisha abaturage bose. Bene se rero baraza, baramuramutsa bubitse umutwe ku butaka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Yosefu ni we wari umutware w'igihugu cya Egiputa, ni we wahahishaga abo muri icyo gihugu bose. Bene se wa Yosefu baraza, bamwikubita imbere bubamye.