Genesis 42:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yozefu ababonye arabamenya, ariko bo ntibamumenya. Ababaza abakanika ati: “Murava he?” Baramusubiza bati: “Tuvuye muri Kanāni, tuje kugura ingano.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yozefu abonye bene se, arabamenya, ariko abahisha uwo ari we; ababwira abakanika, ati «Mbe murava he?» Bati «Tuvuye mu gihugu cya Kanahani, tuje guhaha ingano.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yosefu abona bene se arabamenya, arabirengagiza, ababwira nabi. Arababaza ati “Murava he?”Baramusubiza bati “Turava mu gihugu cy'i Kanāni tuje guhaha.”