Genesis 43:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Imana Nyirububasha izatume uwo mugabo abagirira neza, abareke mugarukane n'umuvandimwe wanyu wundi na Benyamini! Ubundi kandi niba abana bagomba kunshiraho, nta ko nagira.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Imana Nyir’ububasha izabahe kubabarirwa n’uwo mugabo, azabareke mutahane na mwene so wundi, na Benyamini! Jyeweho ngiye gusigara nta mwana, nk’aho nta bo nigeze.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Imana Ishoborabyose ibahe kubabarirwa na we ngo ababohorere mwene so wundi na Benyamini. Nanjye niba bikwiriye ko mba incike, nzabeyo.”