Genesis 43:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abajyanyeyo bagira ubwoba baribwiraga bati: “Za feza bashyize mu mifuka yacu ubushize zidukozeho! Batuzanye hano ngo badufate maze batugirire nabi kandi baduhindure inkoreragahato, batunyage n'indogobe zacu.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwoba burabataha, babonye ko babinjije mu nzu ya Yozefu. Baribwira bati «Turazira feza bashyize mu mifuka yacu igihe duheruka ino. Baratujyanye hamwe n’indogobe zacu ngo batwiroheho, batugirire nabi, tubabere abacakara.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Baratinya kuko yabinjije mu nzu ya Yosefu, baravuga bati “Ifeza zagarutse mu masaho yacu ubwo twazaga mbere, ni zo zatumye batwinjiza ngo adushakeho urwitwazo, adusumire, atunyagane n'indogobe zacu, tube imbata.”