Genesis 43:29 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yozefu abonye mwene nyina Benyamini arababaza ati: “Uyu ni we wa muhererezi wanyu mwambwiye?” Abwira Benyamini ati: “Mwana wanjye, Imana iguhe umugisha!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yozefu yubura amaso abona Benyamini murumuna we, mwene nyina. Arababaza ati «Uyu ni we murumuna wanyu w’umuhererezi mwambwiye?» Hanyuma ati «Imana ikugirire ubuntu, mwana wanjye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yubura amaso abona Benyamini murumuna we, mwene nyina arababaza ati “Uwo ni we muhererezi wanyu mwambwiraga?” Maze aramubwira ati “Imana ikugirire neza, mwana wanjye.”