Genesis 43:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Baramusubiza bati: “Yatubajije ibibazo by'urudaca ku mibereho yacu bwite no ku miryango yacu ati: ‘So aracyariho? Hari undi muvandimwe mufite?’ Natwe dusubiza ibyo atubajije gusa. Ntitwari kumenya ko azadutegeka kuzana murumuna wacu!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Baramusubiza, bati «Uwo mugabo yaduhase ibibazo byinshi bitwerekeyeho, byerekeye n’umuryango wacu, avuga ati ’So aracyariho? Ese hari umuvandimwe wundi mugira?’ Natwe twagombye kumusubiza uko atubajije. Twashoboraga kumenya dute ko aza kutubwira, ati ’Muzamanukane murumuna wanyu’?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Baramusubiza bati “Uwo mugabo yatubajije atwinja, uko turi ubwacu, na bene wacu uko bari ati ‘Muracyafite so? Mufite mwene so wundi?’ Tumusubiza ibyo yatubajije. Tuba twarabwiwe n'iki yuko ari butubwire ati ‘Muzane murumuna wanyu’?”