Genesis 44:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Yuda aramwegera aramwinginga ati: “Databuja, mbabarira ngire icyo nkubwira kandi bye kukurakaza, kuko kuvugana nawe ari nko kuvugana n'umwami.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Yuda aramwegera, maze aravuga ati «Nyamuneka, shobuja, ndakwinginze ngo wemerere umugaragu wawe agire icyo abwira databuja. Wirakarira umugaragu wawe, n’ubwo uri nka Farawo ubwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yuda aramwegera aramubwira ati “Databuja, ndakwinginze, jyewe umugaragu wawe reka mvugire ijambo mu matwi yawe, uburakari bwawe bwe kugurumanira umugaragu wawe, kuko uhwanye na Farawo rwose.