Genesis 45:27 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko bamutekerereza ibyo Yozefu yababwiye byose, maze Yakobo abonye na ya magare Yozefu yari yohereje ngo bazamuzane, noneho agira akanyabugabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara bamaze gusubira mu magambo yose Yozefu yari yababwiye, amaze no kubona amagare Yozefu yari yamwoherereje kugira ngo amuzane, Yakobo arahembuka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bamubwira amagambo yose Yosefu yabatumye. Abonye ya magare Yosefu yohereje kumuhagurutsa, umutima wa se wabo Yakobo urahembūka,