Genesis 45:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimuhumure kandi ntimwirenganyirize ko mwangenje mutyo. Imana ni yo yatumye mbabanziriza kuza ino, kugira ngo izakize abantu inzara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Noneho nimushire agahinda, kandi mwibabazwa n’uko mwangurishije hano. Ni Imana yanyohereje imbere yanyu kugira ngo ndamire ubuzima bwanyu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
None ntimubabare, ntimwirakaririre yuko mwanguze ngo nzanwe ino, kuko Imana ari yo yatumye mbabanziriza ngo nkize ubugingo bw'abantu.