Genesis 46:34 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
muzamusubize muti: ‘Twebwe abagaragu bawe turi aborozi kuva mu buto bwacu kugeza n'ubu, kandi tubikomora kuri ba sogokuruza.’ Ni bwo azabatuza mu ntara ya Gosheni, kuko Abanyamisiri bazirana n'aborozi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
muze kumusubiza, muti ’Abagaragu bawe turi abashumba kuva mu buto bwacu kugeza ubu, twebwe ubwacu kimwe na ba sogokuru bacu.’ Bityo muzashobora gutura mu gihugu cya Gosheni, kuko Abanyamisiri bazira uwitwa umushumba wese.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
‘Umwuga wanyu ni umuki?’ Muzamusubize muti ‘Abagaragu bawe turagira amatungo, twahereye mu buto bwacu tugeza n'ubu, twebwe ubwacu na ba sogokuruza.’ Muvugire mutyo kugira ngo muture mu gihugu cy'i Gosheni, kuko umushumba wese ari ikizira ku Banyegiputa.”