Genesis 46:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bene Yakobo bashyira se n'abana babo n'abagore babo mu magare umwami wa Misiri yari yaboherereje, maze bava i Bērisheba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yakobo ava i Berisheba. Nuko abahungu ba Israheli bashyira se, abana babo, n’abagore babo ku magare Farawo yari yohereje ngo abazane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yakobo arahaguruka ava i Bērisheba, abana ba Isirayeli bajyana Yakobo se n'abana babo bato, n'abagore babo mu magare Farawo yohereje kumuzana.