Genesis 47:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwaka ukurikiyeho basubira kwa Yozefu baramubwira bati: “Databuja, urabizi neza ko nta feza tukigira, kandi ko amatungo yacu yose yabaye ay'umwami. None rero databuja, nta kindi dusigaranye twatanga uretse amaboko n'amasambu yacu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwaka urashira; ukurikiyeho barongera baramusanga baramubwira, bati «Nta cyo dushobora guhisha databuja: rwose feza zadushizeho, kandi amashyo yacu yose yabaye aya databuja. Nta cyo dusigaranye twazanira databuja, keretse twebwe ubwacu n’ubutaka bwacu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo mwaka ushize, mu mwaka wa kabiri baza aho ari, baramubwira bati “Ntitwahisha databuja yuko ifeza zacu zose zishize, kandi amashyo yacu yose abaye aya databuja. Nta gisigaye imbere ya databuja kitari imibiri yacu n'ubutaka bwacu.