Genesis 47:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kuki twakugwa mu maso amasambu yacu akabura gihinga? Tugurane n'amasambu yacu tube inkoreragahato z'umwami, ariko uduhe ibyokurya kugira ngo tubeho. Uduhe n'imbuto duhinge, kugira ngo imirima ye kuba imyirare.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ese tukugwe mu maso? Ubutaka bwacu nta cyo bukitumariye. Tugure twe n’ubutaka bwacu; uduhe icyo kurya, twe n’ubutaka bwacu tuzaba imbata za Farawo. Maze ariko uduhe imbuto, kugira ngo dushobore kubaho, twe gupfa kandi n’ubutaka bwacu bwe kurara.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Twapfirira iki mu maso yawe twe n'ubutaka bwacu? Tugurane n'ubutaka bwacu, twe n'ubutaka bwacu tuzabe imbata za Farawo, uduhe imbuto tubeho twe gupfa, igihugu kikaba umwirare.”