Genesis 47:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Yozefu agurira umwami ubutaka bwose bwa Misiri, kuko Abanyamisiri bose bagurishije amasambu yabo, kubera inzara yari yarabarembeje. Bityo ubutaka bwose bwo mu Misiri buba ubw'umwami,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nguko uko Yozefu yaguriye Farawo ubutaka bwose bwa Misiri: buri Munyamisiri wese yagurishaga umurima we, ku mpamvu y’inzara yari yabatangatanze, nuko igihugu cyose gihinduka icya Farawo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Yosefu agurira Farawo ubutaka bwa Egiputa bwose, kuko Umunyegiputa wese yaguraga umurima we, kuko inzara yabateye cyane, igihugu cyose kikaba gakondo ya Farawo.