Genesis 47:23 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yozefu abwira abaturage ati: “Kuva ubu mumenye ko nabaguze, mwebwe n'amasambu yanyu mubaye ab'umwami. Ngizi imbuto mujye guhinga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma Yozefu abwira rubanda, ati «Noneho ubu narabaguze, mwe n’ubutaka bwanyu muri aba Farawo. Muzahabwa imbuto kugira ngo muhinge ubutaka bwanyu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yosefu abwira abantu ati “Dore uyu munsi mbaguriye Farawo mwe n'ubutaka bwanyu, none imbuto zanyu ngizi muzabibe ku butaka.