Genesis 47:24 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko kimwe cya gatanu cy'umusaruro kizajya kiba icy'umwami, naho imigabane ine isigaye, muzakuramo imbuto n'ibyo mutungisha ingo zanyu.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko mu byo muzasarura, muzagomba kujya muha Farawo umugabane wa gatanu, naho indi migabane uko ari ine ibe iyanyu, muyikuremo imbuto n’ibibatunga, mwe, imiryango yanyu, n’abana banyu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi uko muzasarura muzajye muha Farawo igice cya gatanu cy'icyatamurima, ibice bine bizajya biba ibyanyu ngo mubikureho imbuto zo kubiba mu mirima, bibe n'ibyokurya byanyu n'abo mu ngo zanyu n'abana banyu bato.”