Genesis 47:26 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Yozefu ashyiraho itegeko rigenga ubutaka mu Misiri, rivuga ko kimwe cya gatanu cy'umusaruro ari icy'umwami. Abatambyi bonyine ni bo batarebwaga n'iryo tegeko, kuko ubutaka bwabo butari ubw'umwami. Iryo tegeko riracyakurikizwa kugeza n'ubu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kubera ibyo, Yozefu ashyirishaho itegeko rigenga ubutaka bwa Misiri kugeza na magingo aya: umugabane wa gatanu uhabwa Farawo, keretse ubutaka bw’abaherezabitambo, ni bwo butabaye ubwa Farawo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yosefu yandikisha iryo tegeko, riba itegeko ridakuka mu gihugu cya Egiputa na bugingo n'ubu, yuko Farawo ahabwa igice cya gatanu. Ubutaka bw'abatambyi ni bwo bwonyine butabaye ubwa Farawo.