Genesis 47:29 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe cye cyo gupfa cyegereje, Yakobo atumiza Yozefu aramubwira ati: “Mwana wanjye, ungirire neza ntumpemukire, wumve icyo ngusaba. Ntuzampambe mu Misiri kandi ubindahire ushyize ikiganza munsi y'ikibero cyanjye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Israheli yumvise ko igihe cye cyo gupfa kigeze, ahamagara umwana we Yozefu, aramubwira ati «Niba unkunda koko, shyira ikiganza cyawe mu nsi y’ikibero cyanjye, ungirire ubuntu n’ubudahemuka, unsezeranire ko utazampamba mu Misiri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Igihe cyo gupfa kwa Isirayeli kiri bugufi, ahamagaza umwana we Yosefu aramubwira ati “Niba nkugiriyeho umugisha, ndakwinginze shyira ukuboko kwawe munsi y'ikibero cyanjye, ungirire neza umbere umunyamurava. Ndakwinginze, ntuzampambe muri Egiputa,