Genesis 47:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Twasuhukiye muri iki gihugu kuko iwacu muri Kanāni hateye inzara ikomeye, amatungo yacu akabura urwuri. None nyagasani, turagusaba kwiturira mu ntara ya Gosheni.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Babwira kandi Farawo, bati «Twasuhukiye muri iki gihugu, kuko amashyo y’abagaragu bawe yabuze urwuri. Inzara iraca ibintu mu gihugu cya Kanahani, none turagusaba ngo wemerere abagaragu bawe gutura mu karere ka Gosheni.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi babwira Farawo bati “Dusuhukiye muri iki gihugu, kuko abagaragu bawe twabuze ubwatsi bw'imikumbi yacu, kuko inzara ari nyinshi cyane mu gihugu cy'i Kanāni. None turakwinginze, emera ko abagaragu bawe dutura mu gihugu cy'i Gosheni.”