Genesis 47:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu gihugu cya Misiri cyose nta wugukoma imbere, ubatuze aho ushaka cyangwa ubarekere mu ntara ya Gosheni. Kandi niba muri bo harimo aborozi b'abahanga, ubagire abatahira b'amatungo yanjye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihugu cya Misiri ni icyawe: uhe so n’abavandimwe bawe ahantu harusha ahandi kuba heza. Nibature muri Gosheni. Kandi niba hari abo uzi muri bo babishoboye, ubagire abashumba b’amashyo yanjye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
igihugu cya Egiputa kiri imbere yawe ngo utuze so na bene so aharuta ahandi ubwiza, bature mu gihugu cy'i Gosheni, kandi niba uzi muri bo ba rukunyu ubagire abatahira b'inka zanjye.”