Genesis 47:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yakobo aramusubiza ati: “Maze imyaka ijana na mirongo itatu kuri iyi si ndi umugenzi, iyo myaka yambereye mibi kandi ni mike kuko itageze ku yo ba sogokuruza bamaraga.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Yakobo asubiza Farawo, ati «Imyaka maze ngenda ni ijana na mirongo itatu. Iyo myaka yanjye ni mike, kandi nayigizemo ingorane, nta n’ubwo igeze ku myaka ba sokuruza bamaraga mu ngendo zabo.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yakobo asubiza Farawo ati “Imyaka y'uruzerero rwanjye ni ijana na mirongo itatu, iyo myaka y'ubukuru bwanjye ibaye mike na mibi, ntingana n'imyaka y'ubukuru bwa ba sogokuruza, mu minsi y'uruzerero rwabo.”